Yego, numara kwishyura inguzanyo, sisiteme y´umurasire ndetse n´ibikoresho bizaba ibyawe. Nyuma y´imyaka 3 uzahabwa icyemezo cyerekana ko wegukanye sisiteme. Hehe no kwishyura umuriro, Akira isoko y´ingufu zigenga.
Mobisol ikunda gushoboza abantu kwigira: Ushishikarizwa kuba rwiyemezamirimo usharijira terefoni abaturanyi bawe. Ikindi kandi, duha ibihembo abarangira abandi sisiteme na serivisi zacu tubaha 10,000 FRW kuri buri mukiriya wafashe icyemezo cyo kugura arangiwe nawe.
Ubwishyu bukorwa hakoreshejwe Mobile Money. Ubwishyu bwacu ntibugoye kandi buri mu bipimo biciriritse, kugira ngo buri wese agire ibyiza bya sisiteme z‘umurasire zacu. Abatuye hanze y‘igihugu bashobora gufasha ab‘imuhira bakoresha uburyo bwo kwishyura butandukanye. Nta mpamvu yo gutegereza cyangwa gutonda umurongo: Mobisol ikwijeje uburyo bwo kwishyura bwihuse, bworoshye kandi butarimo amananiza. Tuguha amezi 36 yo kwishyura inguzanyo ya sisiteme yawe y‘umurasire.
Nta mpamvu yo guhangayika: Mobisol yumva neza ko hari igihe ibibazo by‘ubukungu bishobora kuba. Kubw‘ibyo, niyo mpamvu tuguha iminsi 30 mu mwaka ntacyo ubazwa, kugira ngo ubashe gukemura ibibazo byawe by‘ubukungu.
Umaze gufata icyemezo cyo gukoresha sisiteme ya Mobisol, abashinzwe ubucuruzi bacu bazagusaba kuzuza ifishi y‘umukiriya. Uzakenera kuba ufite icyemezo cy‘ubutaka ndetse n‘irangamuntu. Mu gihe waba utabifite, uwo mu muryango wawe ashobora kugufasha akuzuzuza ibisabwa mu izina ryawe. Ukimara kwemererwa, sisiteme yawe izahita itegurwa n‘abatekinisiye bacu , uhite uyifata ku ishami ry‘ubucuruzi rikwegereye.
Mu gihe sisiteme yawe itari gukora, ushobora guhamagara serivisi ishinzwe abakiriya ku buntu kuri 2345. Dufite ishema ryo kuvuga ko kugeza ubu 98% y‘ibibazo byakemuwe hakoreshejwe terefoni. Mu gihe ikibazo cyawe kidakemuwe ako kanya, dutegura umwe mu batekinisiye bacu, uzaza iwawe agakemura ikibazo, kandi ku buntu.
Mobisol itanga garanti y‘imyaka 3 kuri sisiteme (Sola kontrola, bateri ndetse na pano) ndetse n‘umwaka 1 ku bindi bikoresho ( kabure, uducanisho, ipaki ya sharijeri, TV, itoroshi). Ikindi cyiyongera nuko Mobisol iguha serivisi y‘abakiriya hakoreshejwe umurongo utishyurwa, ndetse n‘ubufasha buturutse ku batekinisiye bacu. Tukwijeje ubuziranenge buhebuje ndetse n‘ubuhanga buhanitse bwo mu budage. Tukwitayeho.
Head of R&D (f/m/d)
IT Administrator (f/m/d)
Senior Hardware Electronic Engineer (f/m/d)
Senior Ruby on Rails / Backend Software Developer (f/m/d)
who want to use their skills with true purpose - for real impact
Area Manager
Wakala wa Mauzo
Utaweza kujipatia Kipato cha kima cha chini cha Shillingi 585,000/=
Logistics/Distribution Officer
Medium Truck Driver's licence,Distribution Logistics
TECHNICAL & SALES TRAINER
Electrical & Solar Energy
Mobisol Rwanda Ltd. KN 14 Av., Plot No. 280, Kimihurura, Gasabo Kigali, Rwanda